Amakuru

Abubatse ibiro bishya by’Akarere ka Bugesera barasaba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye

Abakozi bubatse inyubako nshya y’ibiro by’akarere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga yabo batahembwe akabakaba milliyoni 47
Umwe muraba bubatse ibi biro bishya by’akarere twaganiriye yagize ati “ kuva mu mwaka wa 2013 twishyuza amafaranga yacu ariko ntibayaduhe, turibaza impamvu batayaduha kandi twarayakoreye. Ubu imiryango yacu yagiyemo amadeni none abo tuyabereyemo batumereye nabi bayatwishyuza”.

Amahugurwa y'Abanyamakuru yateguwe na UNESCO abera i Nyamata

Kuri uyu wa 16-1-2017 i Nyamata ho mu karere ka Bugesera, hatangiye amamhugurwa y'abanyamakuru baturutse ku ma radiyo y'abaturage mu Rwanda yibumbiye muri RCRN (Rwanda Community Radio Network) ayo mahugurwa akaba yarateguwe na Unesco mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutyaza ubwenge mu bijyanye no gukoresha Internet mugushaka amamkuru ndetse no kuyatanga kubakurikira ayo ma radiyo y'Abaturage.

Aya mahugurwa biteganijwe ko azarangira kuwa 18-1-2017.

Radio Izuba igiye kwibaruka Televiziyo

Mu nteko rusange y’umuryango Adecco yateraniye I Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017. yagaragaje ibyagezweho muri manda ishize, hatowe abayobozi bashya ba Adecco ndetse hanagaragazwa imwe mu mishanga mishya iteganijwe aho ubuyobozi bwatowe bwatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, Televisiyo Izuba izatangira gukora itwaye asaga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Abayobozi ba Police n'ingabo nabo bari bitabiriye iyi nteko rusange ya Adecco.

Radio Izuba yegukanye igihembo cy'umwaka wa 2016

Radio Izuba yegukanye igihembo cy'umwaka wa 2016,iki gihembo yagihawe nka Radio y'abaturage yigenga mu Rwanda, yakoze neza kurusha izindi Radio muri uyu mwaka wa 2016 hagendewe cyane cyane mu biganiro iyi Radio yagiye itambutsa bikoze neza kandi bifitiye abatuye igihugu akamaro.

Abakozi ba Radio Izuba baremeye incike ya Jenoside inka

Kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, Abanyamakuru n’abandi bakozi bose ba Radio Izuba basuye umukecuru warokotse Jenoside witwa Mukarwego Agnes utuye mu mudugudu wa Idagaza, akagali ka Murehe mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, bamuha inka y’inzungu n’ubundi bufasha butandukanye.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador