Amakuru

Aba Saveri bagera kuri 117 wakoze igikorwa cy’umuganda ku rwibutso rwa Kibungo

Umuryango w’aba Saveri bagera kuri 117 wakoze igikorwa cy’umuganda ku rwibutso rwa Kibungo aho batemye ibihuru iruhande rw’ahashyinguye imibiri, bakubura mu rwibutso,batunganya n‘umuhanda uza ku rwibutso ,Ngoma baturutse mu paruwase atandukanye yo muri Diosezi ya Kibungo ya Kibungo,Bare,Kabarondo na Gishanda .

Uyu muganda uri mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994,biri mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwibona mu bikorwa byo kwibuka nk’aba Saveri.

Ngoma: Abana bataye ishuri barasaba ubufasha kuko bifuza kwiga.

I Burasirazuba, M’umurenge wa Karembo akarere ka Ngoma haravugwa abana bato bataye ishuri bamwe bakiri mumashuri abanza. Aba bana mukiganiro bagiranye na Radio Izuba baravuga ko bahagaritse kwiga kubera ubukene bwugarije imiryaango yabo ngo kuko kubona imyenda n’ibikoresho by’ishuri bibagora ahubwo bagahitamo kujya gukora mumirima y’imiceri. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buramaganira kure abakoresha abana imirimo ivunanye bigatuma bata ishuri buravuga ko bugiye kubikurikirana kugirango abavukijwe uburenganzira bwo kwiga basubizwe mu ishuri bitarenze uku kwezi kwa gatatu.

Ngoma: Abakabakaba 50 babyukiye ku biro bya WASAC Ngoma bishyuza

Kuri uyu wa 04 Werurwe, Abaturage bakabaka 50 bo mukarere ka Ngoma kuri uyu wa gatanu baramukiye kucyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC ishami rya Ngoma bishyuza amafaranga yabo bakoreye bacukura umuyoboro w’amazi m’umurenge wa Kazo. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi agera hafi muri ane nta faranga bakoza muntoki zabo kuburyo ngo n’abafite abana ubu bamwe bataye ishuri.

Kirehe:Arasaba ubufasha nyuma yo kubyara umwana ufite imitwe ibiri

Umubyeyi witwa Faida Elizabelle wo mu mudugudu Karambi, akagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, uri mukigero cy’imyaka 41 y’amavuko, yabyariye kubitaro bya kirehe umwana ufite imitwe ibiri, akaba asaba Leta ndetse n’abandi bagiraneza ko bamuha ubufasha akavuza uwo mwana we .
Uyu mubyeyi usanzwe ukora umwuga w’ubuhinzi, ubwo twamusanganga aho yabyariye kubitaro bya Kirehe, wabona nawe ibyamubayeho byamunaniye kubyakira dore ko avuga ko ari ubwa mbere abonye uruhinja ruvukanye imitwe ibiri.

Ngoma: Abaturiye ahubakwa agakiriro barembejwe n’ingaruka mbi z’iki gikorwa

Abaturage bo mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa kibungo akarere ka Ngoma baturiye ahari kubakwa agakiriro k’akaere bahangayikishijwe bikomeye n’imyaka yabo yangijwe n’itaka ryavuye ahubakwa aka gakiriro. Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma nubwo butari buzi iki kibazo buravuga ko bugiye kugikurikirana gikemuke mumagururu mashya abaturage bishyurwe ibyabo byangijwe.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador