Amakuru

Kirehe:Baranenga ubuyobozi butesha agaciro imishinga y’ubudehe bifuza kwegerezwa ngo biteze imbere

Kirehe:Baranenga ubuyobozi butesha agaciro imishinga y’ubudehe bifuza kwegerezwa ngo biteze imbere

Abanyamakuru bo ku maradiyo y'abaturage yigenga mu Rwanda basoje amahugurwa

Abanyamakuru bo ku maradiyo y'abaturage yigenga mu Rwanda basoje amahugurwa bakoreraga mu Karere ka Ngoma yateguwe na IWPR mu rwego wo kuzamura ubumenyi bwabo mu gukora ibiganiro byiza bifite ireme, harimo radio Ishingiro ikorera I gicumbi, Radio izuba ikorera I burasirazuba, radio Isangano ikorera I Karongi, Radio huguka ikorera I Muhanga.

Kayonza :Abarokotse genocide biteje imbere ariko hari abagikeneye ubufasha-IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994, Ibuka uratangaza ko mu murenge wa rwinkwavu abarokotse biteje imbere bakora ibikorwa bibyara inyungu ariko ngo abageze mu zabukuru bo baracyakeneye ubufasha butandukanye.
Ibi byagaragarijwe mugikorwa cyo kwibuka abari abakozi n’abarwayi biciwe mubitaro bya rwinkwavu mugihe cya genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Rwamagana:Yibye ibitoki 2 inzu ye itezwa cyamunara ku mafaranga ibihumbi 500

Ubuyobozi bw’umudugudu w’ururembo, akagari ka kinyana, umurenge wa gishari, bwafatiye mucyuho umugabo witwa sanvura jean bosco yibye ibitoki bibiri mu mirima y’abaturanyi be , ahasigaye bufata umwanzuro wo gusohora munzu umuryango we ugizwe n’umugore n’abana bane itezwa icyamunara ku mafaranga ibihumbi 500.
Ubu buyobozi bw’umudugudu buhagarariwe n’uwitwa Nikuze Chantal buvuga ko kuba bwarateje icyamunara imitungo ya sanvura ngo ni uko ari umwanzuro wafashwe n’abagize komite nyobozi y’urwego rw’umudugudu murwego rwo guca ubujura bukabije bugaragara muri uyu mudugudu.

Hibutswe abakozi b’intara y’iburasirazuba bazize genocide

Intara y'Iburasirazuba yibutse ku ncuro ya kane abari abakozi bayo bakoreraga Perefegitura ya Kibungo, igice cya Byumba na Kigali Ngali byahujwe bikaba Intara y’iburasirazuba, bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.
Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru rwakozwe mu mutuzo bazengurutse umujyi wa Rwamagana barusoreza ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, ahubatswe ubwibutso ruriho amazina y’Abakozi 19 kugeza ubu bamaze kumenyekana bakoreraga iyi ntara ariko amazina y’abandi akaba agikusanywa.

Ngoma:Hashije imyaka itanu uwarokotse genocide atangiye kubakirwa, na nubu inzu ntiruzura

Muteteri sifa warokotse genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ari mukigero cy’imyaka 45 atuye mu mudugudu w’ubumwe, akagari ka karenge, umurenge wa kibungo, aratabaza inzego zitandukanye za leta asaba ko yakubakirwa inzu ye imaze imyaka itanu imirimo yo kuyubaka itangiye, ariko na nubu ikaba itaruzura ngo ayimukiremo dore ko iyo abamo ishaje ndetse ngo mugihe cy’invura aranyagirwa we n’umuryango we.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador