Amakuru

Gisagara:Abakozi b’akarere basaga 20 barataka kumara amezi 3 badahembwa

Abakozi basaga 20 barimo abashinzwe amashyamba, abashinzwe VUP N’aba veternaire bo mu mirenge itandukanye igize aka karere, barataka ko bamaze amezi atatu badahembwa, aho bavuga ko kudahembwa byabagizeho ingaruka zitandukanye.

Ngoma: Abanyenshuri 25 bo muri open university of Tanzania ishami rya kibungo bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza

Ngoma: Abanyenshuri 25 bo muri open university of Tanzania ishami rya kibungo bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza , barasabwa kubyaza umusaruro mubumenyi bahavanye , bahindura imyumvire y’abaturage mu kwiteza imbere banatekereza uburyo barenga imipaka . Babisabwe na DR. MUGISHA Innocent umuyobozi w’inama y’igihugu y’amashuri makuru mu Rwanda .

Aba banyenshuri basoje icyiciro cya 3 cya kaminuza mu mashami atandukanye harimo guteza imbere ubukungu mubaturage , kubungabunga ibitukikije ndetse no guteza imbere ubuyobozi bwo muburezi na politike y’amasomo.

Kayonza:Dasso barinubira kuba bakoreshwa imirimo itari munshingano bahawe

Abagize urwego rwaDasso mu karere ka kayonza baragaragaza impungenge bafite zuko bakoreshwa n’abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge imirimo itari mu nshingano zabo harimo gufata abanyabyaha badafatiwe mucyuho ndetse no kubafunga.
Ibibyagaragajwe n’abagize uru rwego rushya rushinzwe gucunga umutekano ubwo bahugurwaga n’Umushinga wo kwegereza ubutabera abaturage Ndetse no gutanga ubutabazi kubagize ingaruka z’intambara n’ibiza IRC(international rescue comitte), aho basobanurirwaga kubijyanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’umutekano.

NASHO: Bakingiwe amazu babagamo bicwa n’imbeho

Imiryango 5 y’Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batuye mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe barashimira choral Sautiyamwisho yo mi Itorero ADEPR ku Murindi wa nasho kubyo yabahaye birimo ibyokurya ,amadirishya yo gukinga amazo yabo yahoraha arangaye,ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Abagore baracyari hasi mu kugana ibigo by’imari biciriritse bizigama

Abagore bagana ibigo byimari biciriritse mu karere ka Gicumbi muntara y’amajyaruguru barishimira intambwe bamaze kugeraho mukwizigamira , aha bakaba banasaba bagenzi babo bakitinya kugana ibigo by’imanari biciriritse mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo heza hazaza .

Nyuma y’imibereho mibi yo kutagira aho baba bahawe amazu

Abaturage batishoboye bacitse ku icumu rya genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bo mu karere ka Gicumbi barishimira amazu bahawe nyuma yo kuba mubuzima bwari bubagoye bwo kubamumazu banyagirwa n’imvura , bakaba bavugako imibereho yabo ikomeza kuba myiza nyuma yo kwitabwaho.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador