Amakuru

Nyagatare:Kutagira ubuhunikiro birahungabanya umusaruro w’ibihingwa ugezwa ku iso

Abahinzi b’ibigori bo mukarere ka nyagatare mu murenge wa matimba, baravuga ko bahinze ibigori ahahujwe ubuso kuri hegitare 850 kandi ngo biteze kubona umusaruro mwinshi aho kuri hegitare bateganya kuzasaruraho toni eshanu z’ibigori, bakaba bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ubuhunikiro buhagije buzashyirwamo uwo musaruro mbere yuko ugezwa ku isoko.

Rwamagana:Mtn yifatanije n’abaturage mu muganda hatunganywa ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo

Abaturage bo mu kagari ka mabare, umurenge wa Rubona, ni mukarere ka Rwamagana, bifatanije n’abakozi ba sosiyete y’itumanaho Mtn Rwandacell mugikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi, aho batunganije imihanda yahazubakabwa umudugudu w’ikitegererezo ndetse banatera ibiti ku mihanda.

Rwamagana:Gishari Integrated Polytechnic yatangije ubukangurambaga mukurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko

Abanyeshuri ndetse n’Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gishari(Gishari Integrated polytechnic) bakoze urugendo rugamije kwamagana ibiyobyabwenge ndetse no kugaragariza urundi rubyiruko rwiga muri aka karere ko ikoreshwa ryibiyobyabwenge rigira ingaruka k’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Ngoma:Ababyeyi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ku mpanvu itera Bamwe kurwaza bwaki

Ababyeyi bo mu mirenge ya zaza na sake , ni mukarere ka ngoma, baravuga ko kuba hakigaragara imiryango irwaje indwara ya bwaki ngo biterwa no kutagira amasambu yo guhingaho imyaka itandakunye bashobora kwifashisha mugutegura indyo yuzuye, mugihe ubuyozi bw’akarere bwo bugaragaza ko biterwa n’imyunvire ya bamwe ikiri hasi.
Ibi aba babyeyi babigaragaje ubwo hatahwaga igikoni cy’umudugudu ntangarugero giherereye mu murenge wa sake kikazajya kigishirizwamo ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi bakoresheje ibyo kurya biboneka hafi y’iwabo.

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda Madamu Erica Barks yasuye ikigo cy’amashuri cya Rwamagana Protestan

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda Madamu Erica Barks yasuye ikigo cy’amashuri cya Rwamagana Protestant giherereye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana muntara y’Iburasirazuba aho yishimiye ubwitange bugaragazwa n’abarezi bo muri icyo kigo mukuzamura ireme ry’uburezi.

Uburasirazuba:Abayobozi basabwe kwirinda amarangamutima mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe.

Ubwo yatangizaga gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage gukoresha ukuri mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ndetse no gukomeza gukora cyane biteza imbere kugira ngo uko umwaka ushize imibereho yabo ibe igeze mu kindi cyiciro cy’imibereho myiza.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador