Amakuru

Gicumbi:Hari bamwe mu baturage bakaraba rimwe mucyumweru kubera kubura amazi

Bamwe mubatuye mu mujyi wa gicumbi ngo bakaraba incuro imwe mu cyumweru kubera kubura amazi , ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uyu mujyi kikaba ari ikibazo kigarukwaho n’abaturage b’ingeri zose .
Semana Antoine ukora akazi ku bunyonzi muri uyu mujyi wa gicumbi avuga ko kubera kubura umwanya ngo hari ubwo akaraba incuro imwe mucyumweru.
Yagize ati ”Ibyo gukaraba nsa nkuwabyibagiye kuko ngerageza kubikora iyo ari ku cyumweru gusa kuko nibwo mba naruhutse, umwanya wo kujya gushaka amazi ntabwo nawubona kuko mba mpugiye mugushaka amafaranga yo ku ntunga. “

Ngoma:Abageze muzabukuru ntibarimo gusobanukirwa vuba ibyiciro by’ubudehe bishya

Kuri uyu wa 02-02-2015, Mukarere ka Ngoma muntara y’u Burasirazuba hatangijwe k’umugaragaro igikorwa cyo gushyira abaturage mubyiciro by’ubudehe. Bamwe muribo baganiriye na Radio IZUBA baremeza ko ibi byiciro bitandukanye cyane n’iby’ubushize ngo kuko ibyo bari barimo harimo kurenganywa gukabije, ibi kandi bakaba babihamanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma aho buvuga ko ibyiciro by’ubudehe by’iki gihe nta kurenganywa kurimo ngo kuko byavuguruwe kuburyo bugaragara.

Itorero Inkurunziza mu Rwanda ryungutse umuyobozi mushya

Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste, yatorewe kuba umuvugizi n’umuyobozi mukuru w’itorero Inkurunziza mu Rwanda, yiyemeza gukomereza aho bagenzi be asimbuye bari bagejeje mubikorwa bigamije iterambere kandi ngo azaharanira guteza imbere imibereho y’abayoboke b’iri torero.

Karongi: Barasa ubuyobozi kubamenyesha uko igishushyanyo mbonera cy’Akarere giteye

Bamwe mu batuye imirenge ya Bwishyura na Rubengera yombi yo mu Mujyi w’Akarere ka Karongi bemeza ko kimwe mu bintu bituma bubaka mu kajagari bikanabaviramo gusenyerwa ari uko ubuyobozi butabasobanuriye uko igishushanyo mbonera cy’akarere n’umujyi giteye
Kubera iyi mpamvu aba baturage barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwazabasobanurira uko iki gishushanyo mbonera giteye bityo ibibazo baterwaga no kubaka mu kajagari bikabaganyuka.

UBURASIRAZUBA:Abagenzi barinubira gutinzwa mu nzira na zimwe mu modoka z’ibigo bitwara abagenzi

Abagenzi bakoresha imodoka z’ibigo bitwara abantu bikorera muri iyi ntara barinubira kuba izi modoka zisa nizatezutse ku nshingano zazo kuko zitacyubahiriza amasaha yo guhagurikiraho, ngo izi modoka zisa nizabaye twegerane kuko zihagurukira igihe zishakiye ndetse zagera mu nzira zikagenda zinahagarara zishyiramo abagenzi ahari ho hose.

Rwamagana:Abaturage barasabwa kwita ku isuku ndetse no kunoza imiturire mu mijyi

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamaliya wifatanije n’abatuye mu murenge wa Fumbwe ho mukarere ka Rwamagana, mugikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi yashimangiye ko ikibazo cy’umwanda kigomba gucika burundu abaturage babigizemo uruhare anabasaba kwita kuri gahunda y’imiturire hakurikijwe igishushanyo mbonera cyatanzwe.
Uyu muganda wakozwe hacibwa imihanda iri ku burebure bwa Kilometero 10 mu Kagari ka Nyakagunga, Umudugudu wa Kabeza mu rwego rwo gukangurira Abaturage Kunoza Gahunda y'Imiturire mu mujyi nk’uko Igishushanyo mbonera kibiteganya.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador