Amakuru

Uturere twa Gasabo na Kirehe twabonye abayobozi bashya

Rwamurangwa Stephen ni we muyobozi mushya w’akarere ka Gasabo mu gihe Muzungu Gerard ari we watorewe kuyobora akarere ka Kirehe mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 23/12/2014.
Mu karere ka Gasabo babanje gutora abajyanama bane bashya buzuza njyanama y’akarere: Mberabahizi Raymond Chretien, Nyirabahire Langwide, Rwamurangwa Stephen basimbuye umuyobozi w’akarere n’abamyungirije babiri baherutse kwegura. Undi witwa Shema Fabrice we yari yaratowe mbere ariko atararahira.

Ubuyobozi bwa gereza ya Ngoma bwifatanije n’abana b’ababyeyi bagororerwa muri iyi gereza kwizihiza umunsi wa mukuru wa Noheli

Ubuyobozi bwa gereza ya Ngoma bwifatanije n’abana b’ababyeyi bagororerwa muri iyi gereza ya Ngoma kwizihiza umunsi wa mukuru wa Noheli y'uyu mwaka wa 2014.

Mu kwifatanya naba bana umunsi mukuru wa Noheli basangiye amafunguro yiganjemo indyo yuzuye,harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n'ibirinda indwara, ibi byatangajwe na madame Uwantege Jane Chantal umuyobozi w’iyi gereza ya Ngoma.

Aloys Gonzague Ntwali / Izuba Radio

Rwamagana:Yapfuye yimanitse mukagozi nyuma yaho amenye ko yanduye Sida

Nzigiyimana Venant uri mukigero cy’imyaka 41 y’amavuko yapfuye yimanitse mu mugozi nyuma yaho mucyumweru gishize avuye kwipimisha agasanga yaranduye virus itera sida, icyo gihe yatangiye kwiyicisha inzara kugeza aho afashe umwanzuro wo kwiyahura yimanitse.
Uyu mugabo wari utuye mumudugudu wa Rubazi, akagari ka Bujuju, Umurenge wa Muyumbu, yahengereye umugore we witwa Uwimana adahari maze ahita yiyahura akoresheje umugozi nkuko yabitangarije Radio Izuba.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador