Abacuzi bo muri Ngoma umwuga wabo ubagejeje ahashimishije

Bamwe mubakora umwuga w’ubucuzi bo mukarere ka Ngoma baravuga ko uyu mwuga ari mwiza gusa ndetse ubafitiye akamaro ngo ubu bakaba bafitiye akamaro umuryango nyarwanda kuko bigisha n’abaturanyi k’ubuntu uko uyu mwuga ukorwa. Twasuye abo m’umurenge wa Kazo batubwira ko uyu mwuga ari ingirakamaro gusa ngo baracyafite imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byo gucu

Aha twari dusuye hamwe muhakorerwa uyu mwuga w’ubucuzi ni mucyaro mu kagari k’akarama, umurenge wa Kazo ho mukarere ka Ngoma, aha twari twinjiye mugacuriro k’umusaza witwa Habimana Deogratius uri mumyaka isaga 60 y’amavuko akaba amaze imyaka 12 akora uyu mwuga. Tuganira yatubwiye ko uyu mwuga watumye abasha kwiyubakira inzu y’ubucuruzi ndetse akaba hari n’abo amaze kwigisha uyu mwuga.

Uretse kuba hari bamwe mubamaze kwiga uyu mwuga bawukuye muri aka gacuriro ka Habimana, twahasanze n’abana bato baba baje kwimenyereza gukunda uyu mwuga aho baza mugihe cy’ibiruhuko batari ku ishuri nabo bakaba bahamya ko bazawukora.

Uyu mwuga w’ubucuzi nubwo hari abo utunze muri aka karere ka Ngoma ahenshi mubyaro ntabwo ukorwa m’uburyo bugezweho ngo kuko ntabikoresho bihagije bafite.
Uyu mwuga wakabaye ukijije abatari bake ariko nkaha mucyaro twari twasuye nta muriro w’amashanyarazi bafite wo gutwika ibyuma usanga bakoresha amakara yatswa n’ikijerikani gishaje bagerageje gukora nk’imashini itanga umwuka kugirango aya makara agire ubukana bwo gutwika icyuma runaka kugirango gihindurwe n’umucuzi uko abyifuza.

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador