Abagore baroba muri Kirehe bamaze kwigeza kuri byinshi

Mugihe umwuga wo kuroba utamenyerewe gukorwa n’abagore mu murenge wa mpanga akarere ka Kirehe hari abagore bakora uyu mwuga wo kuroba bakorera mukiyanga cyitwa Rwampanga giherereye muri uyu murenge wa Mpanga bavuga ko uyu mwuga wabateje imbere. Ibi kandi birashimangirwa n’abagabo babo bavuga ko iyo umugore yagiye mukiyaga akaroba ahuriza hamwe n’umugabo we mugutunga umuryango ibintu bo bavuga ko abagore babo bakoze ibishoboka byose banga kwicara ngo batungwe n’abagabo bagaheraho babibashimira.

Ntibimenyerewe mu Rwanda kubona abagore bashoka mukiyaga bajya kuroba amafi. Si henshi wabibona ariko birakorwa, cyo kimwe n’aha mu murenge wa Mpanga akarere ka Kirehe aho hari abagore barobera mukiyaga cyitwa Rwampanga. Aba bategarugori tubasanga kukiyaga batubwiye ko uyu mwuga ubatunze ngo nubwo bawutangiye abaturanyi babo babatangarira.

Kubona umugore ushoka mukiyaga akaroba byatumye twifuza kumenya icyo abagabo batuye hano babitekerezaho. Abagabo twaganiriye batubwiye ko ukurikije aho igihugu kigeze mu iterambere aba bagore ari abo gushimirwa kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umuryango wabo badategereje abagabo.

Si henshi wasanga abagore baroba muri uru Rwanda gusa nawo ni uwmuga nk’iyindi kandi utunze neza abawukora nubwo abawitabira bakiri bake.

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador