Error message

Notice: Undefined property: stdClass::$comment_count in comment_node_page_additions() (line 728 of /home/izubard/public_html/modules/comment/comment.module).

Abaturage ba Mahango muri Ngoma basuye urwibutso rwa Gisozi

Bakigera kuri uru rwibutso rwa Gisozi ruherereye mu mujyi wa Kigari aba baturage bo mu kagari Mahango ni mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma hamwe n’abagize komite nyobozi zitandukanye zo muri aka kagari barangajwe imbere n'ubuyobozi bw'umurenge babanje kunamira no gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri yabazize Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 bashyinguye muri uru rwibutso.

Nyuma batemberezwa ibyumba bitandukanye bigize uru rwibutso banasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere y'umwaduko w'abazungu kugeza igihe cya genocide yakorewe abatutsi.
Ubwo bari bagisoza uru ruzinduko rwabo Radio Izuba yaganiriye nabamwe mubitabiriye uru rugendo rwo gusura urwibutso rwa gisozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wakagari ka Mahango Mwana Musafiri Fracois Xavier akaba yatangaje ko uru ruzinduko rwabo barukoze murwego rwo kugirango basobanukirwe byinshi kurushaho ku mateka yaranze u Rwanda bityo babigeze no kubandi kugirango buri wese amenye amahano yagwiriye u Rwanda bityo bose bafatanye ku rwanya Genocide ntizongere ukundi.

Iri tsida ryabantu 44 bose baturutse muri aka kagari ka Mahango bakaba basuye uru rwibutso mugihe urwanda rwitegura kwibuka kuncuro ya 19 Genocide yakorewe abatutsi mu muri mata 1994.Bakaba banatanze amafaranga ibihumbi 50 yu Rwanda kuri uru rwibutso rwa gisozi ruherereye mu mujyi wa kigali

 Besabesa Etienne  /  Izuba  Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador