Error message

Notice: Undefined property: stdClass::$comment_count in comment_node_page_additions() (line 728 of /home/izubard/public_html/modules/comment/comment.module).

Abatuye Kayonza badindizwa no kubura amazi n'amashanyarazi

Kayonza:Kuba bamwe mubaturage bataragezwaho amazi n’umuriro w’amashyanyarazi bibangamiye iterambere ryabo

Abaturage batuye umurenge  wa Murama baravuga ko kuba bataragezwaho amazi n’umuriro w’amashyanyarazi ngo  bibangamiye kuba bagera ku iterambere kimwe na  bandi baturage , hagati  aho ubuyobozi  bw’akarere  ka Kayonza  butangaza  ko ibi bibazo bizwi  kandi ngo ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi n’umuriro w’amashyanyarazi byashyizwe mungengo y’imari  y’umwaka utaha .

Bamwe  mubatuye  mu murenge  wa Murama bavuga ko bavoma  amazi bakuye  mu bishanga  , aya mazi ngo hari ubwo abatera  indwara  zitandukanye  zikomoka ku isuku nke.

Ishimwe Sandra , atuye  mukagari  ka Nyakanazi avuga ko iyo  bakeneye amazi meza bayagura kuri  bamwe mubaturage baba  bayakuye muyindi  mirenge  igize akarere ka kayonza  kandi  ngo bayagura  bahenzwe cyane, abadafite amafaranga  bo  bashoka ibishanga  .

Yagize  ati ”  hari  bamwe  mubaturage  usanga  barihangiye umurimo wo gucuruza amazi kuko babonye ko amazi meza ari ikibazo muri  uyu murenge kandi babonye ko babona inyungu  dore ko ijerekani tuyigura amafaranga 200, abavoma amazi yo mubishanga  bo usanga akenshi bagaragaza  indwara  zikomoka mu kugira isuku nke bakarwara  inzoka n’izindi  ndwara,  kubera ko ntabushobozi bafite bwo kugura amazi meza.  

Seromba Simon , utuye muri  uyu murenge avuga ko kuba  badafite umuriro w’amashyarazi ngo bibangamiye cyane  kuba bakora imishinga  cyangwa imwe  mu mirimo ikorwa hifashishijwe umuriro wamashanyarazi.

Yagize  ati ” reba ubu  ngubu nta mushinga   n’umwe wakora  wifashishije umuriro w’amashyanyarazi , iyo  twifuje kwiyogoshesha tujya mutundi turere  cyangwa I kayonza mu mujyi , ntago wasabi icyo kunywa gikonje ngo ukibone, nta mashini zisya imyaka ushobora kubona hano hafi yacu, tukaba  twifuza  ko leta yatugeza ibyo bikorwa  remezo  byose kugira  ngo  natwe tugere ku iterambere rirambye . “

Umuyobozi w’akarere  ka Kayonza w’ungirije ushinzwe imari n’iterambere  ry’akarere, Nsengiyunva Benoit, atangaza ko ibi bibazo byose  bizwi  ariko  ngo  hakaba  harafashwe  ingamba zo kuba aba baturage bakwegerezwa ibyo  bikorwa remezo.

Yagise  ati    twarangije igice  cya  mbere  cyo kubaka ibigega by’amazi , kandi mungengo y’imari  y’umwaka utaha twashyizemo amafaranga agomba kuzifashishwa mukugeza amazi meza ndetse n’umuriro w’amashyanyarazi  kuri aba baturage . “

Nsengiyunva akomeza atangaza  ko kuba abatuye muri uyu  murenge wa Murama  bari  bataragezwaho ibi bikorwa remezo  ngo byatewe n’imiterere y’uyu  murenge ugizwe n’imisozi miremire.


Besabesa Etienne / Izuba Radio

 

 

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador