Abuba Sibomana yamaze gukurwa mu bakinnyi bazakina umukino wo kwishyura iyi kipe izahuramo na Wau Salam

Myugariro wa Rayon Sports ukina inyuma ku ruhande rw’i bumoso, Abuba Sibomana yamaze gukurwa mu bakinnyi bazakina umukino wo kwishyura iyi kipe izahuramo na Wau Salam, ndetse ariyongera kuri Rwatubyaye na Tidiane Kone bageze muri iyi kipe kuwa Mbere.
Rayon Sports ikaba ikomeje imyitozo, yitegura umukino wo kwishyura izakiramo iyi kipe yo muri Sudani y’Amajepfo, ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017.
’’Imvune zihari ni Abuba wagize ikibazo ku kaguru turi hariya muri Sudani, ni we udashobora kutagaragara mu mukino wo kwishyura ku Cyumweru. Undi ni Djabel wagize akabazo gato ariko araza gukorana n’abandi, Sefu we yatangiye imyitozo, hasigaye kureba ko azaba ari 100% akaba yafasha ikipe’’- Nshimiyimana Maurice ’Maso’, umutoza wungirije wa Rayon Sports nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.
Agaruka kuri Rwatubyaye Abdul na rutahizamu Tidiane Kone, umunya-Mali wageze muri iyi kipe kuri uyu wa Mbere, Maso yavuze ko ari abakinnyi beza dore ko basanzwe banakina mu makipe y’ibihugu.
Aba bakinnyi bombi na bo bakaba batazakina umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports na Wau Salam nk’uko byatangajwe n’umutoza Masudi Djuma kuri uyu wa Mbere, aho yavuze ko yifuza kuba akoresha abakinnyi afite, akabanza akareba uko yabamenyereza gukina n’abo basanze, bityo akaza bifashisha mu cyiciro gikurkira ubwo baba bahura na Les 11 Createurs, ikipe yo muri Mali ibategereje muri 1/16 cya TOTAL CAF Confederation Cup.
"Inaha tugira ibibazo by’ibibuga, hari uburyo buboneka bwo gukorera ku kibuga cy’ibyatsi byaba ari sawa, ariko ntabwo byatubuza gukora, rugomba gukomeza gukorera hano kandi twagera hariya tukitwara neza."
"Icyizere [cyo gusezerera Wau Salam] kirahari bitewe n’intambwe ya mbere twamaze gutera, hasigaye guetar intambwe ya kabiri tugakuramo ikipe kandi ndumva ari cyo gikenewe tuzageraho nta bwoba na bumwe buhari."
Umukino ubanza wahuje amakipe yombi muri Sudani y’Epfo, kuwa Gatandatu ushize, Rayon Sports yanyagiye Wau Salam yari mu rugo, ibitego 4 byose ku busa.

Lucien Kamanzi / Rwadio Izuba

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador