Abubatse ibiro bishya by’Akarere ka Bugesera barasaba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye

Abakozi bubatse inyubako nshya y’ibiro by’akarere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga yabo batahembwe akabakaba milliyoni 47
Umwe muraba bubatse ibi biro bishya by’akarere twaganiriye yagize ati “ kuva mu mwaka wa 2013 twishyuza amafaranga yacu ariko ntibayaduhe, turibaza impamvu batayaduha kandi twarayakoreye. Ubu imiryango yacu yagiyemo amadeni none abo tuyabereyemo batumereye nabi bayatwishyuza”.

Aba bakozi bavuga ko ikibazo cyabo bakijeje ku ntara, ndetse no muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nyamara kugeza magingo aya kikaba kitaracyemuka, mu gihe iyi nyubako y’akarerer yatangiye gukorerwamo.
Aba baturage Baragira bati “turasaba akarere ko katakorera muri iyi nyubako kataratwishyura amafaranga yacu kuko baba badukina kumubyimba kandi akaba ari akarengane baba badukoreye”.
Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iyo nyubako NEMEYABAHIZI Jean Baptiste nyiri Entreprise ENJB yatsindiye isoko ryo kubaka ibi biro by’akarere, yemera ko koko uyu mwenda awubereyemo aba baturage ,ariko akavuga ko ugomba kwishyurwa n’akarere kuko gafite ingwate yatanze mu masosiyete y’ubwishingizi yagahaye mbere yo gutangira ibikorwa. Ati “ ikindi kandi hari amafaranga batanyishyuye angana na milliyoni 60 nyuma yo gusesa amasezerano mu mwaka wa 2015, ayo rero nibayafate maze bayishyure abaturage mbereyemo umwenda nk’uko twabyumvikanyeho nabo”.

Nyiri Entreprise ENJB asobanura ko umuhungu we yari yashinze kuyobora iyi Entreprise, yayihombeje ariko akavuga ko yafatanyije na bamwe mu bakozi b’akarere bagiye bakoreshaga nabi amafaranga yari agenewe kubaka ibi biro by’akarere,ibi akaba aribyo byatumye afata icyemezo cyo gusesa amasezerano n’Akarere bigatuma atabasha kwishyura aba bafundi bubakaga ibi biro by’Akarere.
Gusa akagaragaza ko Akarere ka Bugesera karamutse kamwishyuye amafaranga kamurimo akabakaba miliyoni mirongo itandatu(60 millions)yahita yishyura aba baturage.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko akarere kari mu rubanza na sosiyete y’ubwishingizi rwiyemezamirimo yari yaratanzemo ingwate.
Agira ati “ ubu turi murubanza n’iyo sosiyete y’ubwishingizi bwa mbere yaradutsinze ariko ubu twarajuriye kandi turizera ko noneho tuzabatsinda kuko dufite ibimenyetso bishya. Aha kandi akaba ariho akarere gateze kubona amafaranga kazishyura abo baturage ”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nibatsindwa burundu bazarega rwiyemezamirimo noneho akabona kwishyura abaturage.
Inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera yatangiye kwubakwa mu mwaka wa 2012, iza kudindira bitewe na Rwiyemezamirimo Utarubahirije utarabashije kubahiriza amasezerano,ikaba yuzuye itwaye akayabo kangana na milliyari n’igice, mu gihe yari iteganirijwe atagera kuri milliyari.Akarere kakaba karatangiye kuyikoreramo.

VUBI Joseph / Radio Izuba

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador