Abubatse ibyumba byamashuri i Kazo barambuwe

Abafundi bagera ku 130 bubatse ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma, baravuga ko hashize imyaka itatu bishyuza miliyoni 15 bakoreye guhera mu mwakamuri 2012, kugeza nubu amaso yaheze mukirere bakemeza ko kutishyurwa byabagizeho ingaruka zitandukanye.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kazo bwo butangaza ko kubufatanye na ministeri y’uburezi MINEDUC binyuze muri ministeri y’imari MINECOFIN, aba bafundi noneho ngo bagiye kwishyurwa bidatinze kuko ubugenzuzi bwose kuri ibi birarane by’imyenda bwamaze gukorwa.

Amafaranga aba bafundi bishyuza bayakoreye bubaka ibyumba by’amashuri 8, ubwiherero 16 ndetse n’inzu ya mwarimu, byose byubatswe ahitwa Tunduti na Murinja mu murenge wa Kazo Akarere ka Ngoma.
Aba bafundi bavuga ko bahora basiragizwa bizezwa kwishyurwa ndetse banakwa konti za banki zabo ngo bishyurwe none imyaka ibaye itatu batarayabona. Bavuga ko gutinda kwishyurwa byabagizeho ingaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Bushayija Francis, yizeza ko bashobora kwishyurwa vuba kuko ngo ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kigomba kubishyura ngo cyamaze no gukora igenzura rya nyuma mu kwezi k’Ukuboza 2015.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemera ko mu igenzura rya mbere habarurwaga miliyoni zigera ku 120 mu karere kose ariko ngo hategerejwe raport izatangwa mu igenzura riheruka ryakozwe kuko ngo muri iri deni hari ayagiye Yishyurwa ku misanzu y’abaturage.

Besabesa Etienne / Radio izuba

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador