Bamwe mubaturage bivuriza kukigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mumurenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo barinubira serivise mbi

Bamwe mubaturage bivuriza kukigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mumurenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo barinubira serivise mbi bavuga ko bahabwa kuri iki kigo nderabuzima aho hari bamwe mubaturage batubwiye ko bamwe mubaganga baho bavura umuntu bibereye kuri telephone ibi bikaba byaranatumye hari umubyeyi uherutse kubyarira hanze kandi yageze kwamuganga. Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima cya Nyagihanga buvuga ko bagerageza kunoza service batanga gusa ngo nuwo bamenye ko atanga service mbi ubuyobozi buramukebura.

Iki kigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mukarere ka Gatsibo ni m’uburasirazuba bw’u Rwanda by’umwihariko cyiri mubice by’icyaro ahagana k’urugabano rw’uturere twa Nyagatare na Gicumbi. Cyakira abaturage baturutse impande zitandukanye z’aka karere ndetse n’abashobora guturuka muri aka karere ka Gicumbi. Gusa nubwo iki kigo nderabuzima acya Nyagihanga cyakira uyu mubare ukigana, bamwe muribo barinubira uburyo bakirwa aho bavuga ko bamwe baganga baho bavura bibereye kuri telephone ngo ndetse hari n’umubyeyi uherutse kubyari hanze kandi yari yegeze kwa muganga nkuko ubu buhamya bunagarukwaho n’umugabo w’uyu mubyeyi uza gukurikirana nundi nawe bose baragaruka kuri service mbi itangwa hano kuri C.S ya Nyagihanga.

Imurinde Norbert uyobora iki kigo nderabuzima cya Nyagihanga avuga ko bagerageza kunoza service batanga ndetse no gukosora amakosa ashobora gukorwa umunsi k’umunsi ikindi ngo ntibashobora kwihanganira ugaragaweho kurangarana umurwayi.
Iki kigo nderabuzima cya Nyagihanga cyatangiye gukora mumwaka wa 2007 hano mukarere ka Gatsibo, kuba rero cyiri hafi y’uturere twa Nyagatare na Gicumbi bituma cyiganwa n’abaturage baturuka muru utu turere tugera kuri dutatu ibi bigatuma cyakira abaturage benshi nabyo bishobora gutuma service itangwa nabi.

Besabesa Etienne / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador