Bazasubizwa ryari?

Hashize igihe abacuruzi bacururiza mu mazu y’ubucuruzi y’akarere ka Ngoma,bandikiye ubuyobozi babusaba ko bwabagabanyiriza igiciro k’ubukode kikava ku ibihumbi 30,000fr basanzwe bishyura kikajya munsi ngo kuko aho amazu ari hitaruye bituma batabona abakiriya benshi ngo bacuruze bunguke.
“amazu yo si mabi ahubwo arahenze bijyanye naho ari ninayo mpamvu ubona inyinshi ntabantu bazikoreramo”kazubwenge umwe muri abo bacuruzi

Undi mucuruzi utarivuze izina we yavuze ko hari n’abaza kubaza ibiciro by’inzu bagahitamo kujya gukodesha iza 40.000fr k’umuhanda “hari igihe umuntu aza yatubaza twamubwira ko ari 30000fr agasubirayo yiruka”
M’ ukwezi kwa mbere umuyozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rwiririza Jean Marie vianney yari yabwiye radio Izuba ko iki kibazo bakizi i maze asezeranya abo bacuruzi igisubizo vuba “dosiye twarayibonye tugiye kuyisuzuma mubyumweru bibiri baraba babonye icyo gisubizo .”

Nyuma y’iminsi 23 uyu muyobozi asezeranyije aba bacuruzi guhabwa igisubizo mu ibyumweru 2, Radio Izuba yifuje kumenya aho bigeze maze k’umurongo wa terefone(telephone) ,Kamuyumbo Sunny ushinzwe imisoro n’ibikorwa byinjiriza akarere avuga ko ubu noneho igisubizo kiri mubiganza bya njyanama y’akarere “twe na komisiyo y’ubukungu twarahamagajwe dusobanura ubusabe bw’abo bacuruzi tunabereka ibarwa yabo ngo nabo bayisuzume nyuma twabishyikirije inama nyanama y’akarere ubwo niyo izatanga igisubizo”

N’ubwo ntagihe ntarengwa atanga iki kibazo kizaba cyabonewe igisubizo aba bacuruzi bavuga ko nyuma y’uko radio Izuba ikoze inkuru basuwe n’abayobozi b’akarere babiri nabo bakabasezeranya igisubizo bidatinze none nan’ubu amaso baracyayahanze abayobozi b’akarere amaso nk’uko habyarimana Emmanuel umwe muri aba bacuruzi abivuga“sha baradusuye batubwira ko bazatubwira vuba nanubu turategereje”

Yves Nkuyemuruge / Radio Izuba

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador