Jump to Navigation

Ibigo by'imari mu Rwanda ngo bidindiza abahinzi ba Ngoma na Kirehe

admin's picture

Mu nama yamuhuje n’amakoperative yabahinzi b’ibigori n’inanasi mu karere ka Ngoma na Kirehe minisitiri Kanimba bamugaragarije ko kugeza ubu ibigo by'imari mu Rwanda ahanini aribyo bidindiza ubuhinzi bwabo kuko akenshi iyo batse inguzanyo kugirango bagure ibikorwa byabo usanga bayabima. Nkuko bivugwa na president wa koperative Korandebe yo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma. Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba madam Uwamariya Odette aganira n'abo bahinzi yabasabye ubwabo gukora bakagira umusaruro uhagije kuko umasoko ahari.

Kuri ibi bibazo minisitiri kanimba yabijeje ubuvugizi ku bayobozi ba za banki ndetse ababwira ko batakagombye kuvuga ikibazo cyamasoko kuko ikigo gishinzwe kugurira abahinzi umusaruro wabo badahenzwe (Rwanda Grain Cereal Cooperation)- RGCC cyagiyeho mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'amasoko

Minisitiri Kanimba Francois akaba yasuye ahagiye kubakwa uruganda rw'amavuta akomoka ku gihingwa cya soya mu karere ka Kayonza ndetse yanasuye  ibikorwa bitandukanye mu karere ka Rwamagana.

 

 Gacinya M.regina  /  Radio  Izuba

 

 

 

 

 

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.


Main menu 2

by Dr. Radut.