Imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier Legue irasubukurwa hakinwa umunsi wa 16- APR na Rayon zimenya igihe cy’ibirarane

Imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier League iratangira kuri uyu wa Gatanu, AS Kigali ihura na Sunrise ubwo bazaba bakina umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, kuri Stade ya Kigali.
Indi mikino y’umunsi wa 16 wa Azam Rwanda Premier League izakomeza mu mpera z’icymweru, ni ukuvuga kuwa Gatandatu no ku Cyumweru ku makipe yose, ukuyemo APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ndetse n’amakipe y’Amagaju FC na Police FC bari bafitanye iyi mikino.

APR FC na Rayon Sports biteganyijwe ko zizakina imikino y’umunsi wa 16 zimaze gukina imikino ibanza mpuzamahanga.
Rayon Sport yashoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 36 izasura Police yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu. Umukino uzaba tariki 25 Gashyantare, naho APR FC yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 umukino wayo n’Amagaju FC ukaba washyizwe tariki 21 Gashyantare.

Uko imikino y’umunsi wa 16 Azam Rwanda Premier League iteganyijwe:
Kuwa Gatanu, 10 Gashyantare 2017
• AS Kigali vs Sunrise Fc (Stade de Kigali)
Kuwa Gatandatu, 11 Gashyantare 2017
• Espoir Fc vs Marines Fc (Rusizi)
• Mukura VS vs Pepiniere Fc (Stade Huye)
• SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Stade Mumena)
Ku Cyumweru, 12 Gashyantare 2017
• Musanze Fc vs Kirehe Fc (Stade Musanze)
• Gicumbi Fc vs Etincelles Fc (Stade Gicumbi)

Bigenimana Didier / Radio Izuba

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador