Error message

Notice: Undefined property: stdClass::$comment_count in comment_node_page_additions() (line 728 of /home/izubard/public_html/modules/comment/comment.module).

Impanuka y’imodoka yahitanye umwana ikomeretsa abandi 8.

Mu Murenge  wa Kigina  I mpanuka y’imodoka  yo mu bwoko  bwa Scania yava  i kigari  yerekeza  mugihugu  cya  Tanzaniya yagonze  i piloni ry’amashyanyarazi ryari kumuhanda wa kaburimbo  .Ihita yinjira no ku kabari kari  kumuhanda iragasenya ndetse ihitana umwana w’amezi umunani  abandi bantu 8 barakomereka .

Iyi mpanuka  yabaye hagati yi  saa  ya sa kumi n’igice  na sa kumi n’imwe  zo kuri  uyu  mugoroba  wo kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 27 Nzeri 2013, abakomeretse  bose  bajyanywe  mu bitaro Bikuru  bya Kirehe.

Abaturage  baganiriye  na  Radio Izuba bari hafi  aho iyi  mpanuka yabereye kumuhanda wa kaburimbo  bavuga  ko  iyi modoka  yari  ifite  umuvuduko ukabije ,  igeze mu murenge wa Kigina ihura n’indi modoka yavaga mu gihugu  cya  tanzaniya nibwo umushoferi yafashe  feri kuburyo butunguranye  ahita  akatira  iyo  midoka  yindi yavaga muri Tanzaniya , nibwo yahise  agonga ipiloni  rya  mashyanyarazi  ryari kumuhanda arakomeza ahita  agonga akabari kari hafi  aho kumuhanda  yinjira  imbere  munzu.

Amakuru dukesha inzego zishinzwe umutekano ni  uko iyi mpanuka  yahitanye umwana wari hamwe  n’umubyeyi  we  nawe wakomeretse  , hamwe  na  bandi bantu bari muri aka Kabari.

Umuvugizi  wa Police  Muntara y’ Iburasirazuba Inspector Emile Byuma Ntaganda  aganira  na Radio Izuba yemeje ibijyanye  n’iyi mpanuka  ndetse  anatangaza  ko yatewe n’umuvuduko  ukabije, akaba  asaba  abashoferi kwirinda  umuvuduko kuko  akenshi ariwo  utera  impanuka zimodoka  zitandukanye.


Besabesa Etienne / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador