Kayonza: Abatuye Kabarondo ngo bibasiwe n’ubujura

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ntibuvuga rumwe na bamwe mubatuye uyu murenge bataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’abajura bamena amazu bakiba ibirimo ndetse n’amatungo arimo inka ziri mubiraro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo burahakana bwivuyinyuma iby’iki kibazo buvuga ko ubu bujura butarangwa muri kabarondo ngo kuko buri munsi bakora igenzura rihagije ryuko umurenge waramutse gusa abakurikiranira hafi ubujura buri kuvugwa muntara y’uburasirazuba bari kubuhuza n’ikibazo cy’inzara iri kuvuza ubuhuha mu turere tumwe tugize iyi ntara.
Bamwe mubatuye umurenge wa kabarondo mukarere ka Kayonza twaganiriye baravuga ko bugarijwe n’ubujura burimo kumena amazu hakibwa imyaka ndetse n’inka mubiraro.
Umwe mu batuye mu kagali ka Cyinzovu waganiriye na Radio Izuba ni umukecuru uri mukigero cy’imyaka 60 aragira ati”Inka yange nari narayubakiye ikiraro baraza barayitwara turashaka turaheba nanubu bayitwaye ari nijoro”.
Naho undi muturanyi we uvuga ko yari umucuruzi ariko ubu akaba yarabivuyemo bitewe n’igihombo yatewe n’ubujura aragira ati”Bameneye inzu icyo gihe nari umucuruzi batwara ibishyimbo toni zigera muri eshatu, batwara na amafaranga million zigera mu icumi”.
Aba baturage baravuga ko iki kibazo bakijeje k’ubuyobozi bw’umurenge wa kabarondo gusa ngo harawe amarondo ariko nanubu ntagihinduka.

Uyu mucuruzi arakomeza agira ati”Icyo gihe ngewe nabigejeje k’ubuyobozi (bw’umurenge) hanyuma babasha gukaza amarondo ariko nanuyu munsi amarondo arahari ariko ubujura nabwo ntibwacitse”.
Muhinkindi Marie Chantal umukozi ushinzwe irangamimerere n’inyandiko mpamo mumurenge wa Kabarondo mu izina ry’umuyobozi w’uyu murenge arahakana yivuyinyuma ko ntabujura burangwa muri uyu murenge.
Muhimpundu ragira ati”Ibyongibyo byo mpamya ko….. sinzi!! igihe byaba byarabereye. Ubujura nkubwo iyo bubaye turabumenya kuko dukorana inama buri gitondo n’abayobozi b’utugari nacyane ko ubwo ari ubujura buciye icyuho iyo bubaye turabumenya, ntabwo rwose”.

Muhinkindi arakomeza avuga ko umurenge wa Kabarondo ufite umutekano uhagije gusa ngo ntibaragera aho bajya ari nayo mpamvu bakaza kurara amarondo.
Ubujura nkubu bwo kumena amazu buvugwa mumurenge wa kabarondo mukarere ka Kayonza buranavugwa mumurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe nkuko twanabibagejejeho mumakuru yacu aheruka gusa bamwe bakabihuza n’ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha muri iyi ntara y’u Burasirazuba.

Elia Byukusenge / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador