Kirehe: Abayobozi ba koperative COACMU baburiwe irengero nyuma yo kunyereza miliyoni 60 z’abanyamuryango

Abanyamuryango basaga 700 bo muri koperative ikusanya umusaruro w’ibigori ndetse n’ibishyimbo yitwa COACMU(Cooperative des Agriculteurs des cereales de Musaza), ikorera mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bafashwa hagakurikiranywa abari abayobozi b’iyi koperative batorakanye asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu bakaba baraburiwe irengero ndetse n’imwe mu mitungo y’iyi koperative ikaba yarafatiriwe na banki.
Aba baturage bibumbiye muri iyi koperative bavuga ko bahombye asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, bagatunga agatoki abari abayobozi b’iyi koperative kuko iki gihombo kikimara kugaragara banki yahise ifatira imwe mu mitungo yabo irimo umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’imodoka bari barahawe nki mpano ya perezida paul kagame.

Aba baturage bavuga ko bari bariteje imbere kuburyo bugaragarira buri wese, babifashijwemo n’inama z’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ariko ngo bagiye kongera gusubira inyuma kuko abari bayobozi banyereje imitungo yabo ndetse kugeza ubu hakaba ntawuzi aho baherereye.
Gaspard Habaguhirwa, ubarizwa muri iyi koperative, avuga ko bari bamaze kugera kubikorwa byinshi ariko ngo baje gutungurwa n’igihombo gitunguranye bahuye nacyo bitewe n’imiyoborere itanoze yabari abayobozi babo. Yagize ati” Mubyuki twari tumaze kwiteza imbere ariko twaje kumenyeshwa ko twahombye asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, naho mbere impamvu tutahombaga nuko amafaranga iyo yazaga bageragezaga kuyakwirakwiza mubahinzi kuri za site zitandukanye tukayakoresha, ariko kuva 2012 ntabwo twamenye ngo barigukora bate hatangiye kuzamo ibibazo twabaza ntihagire igisubizo duhabwa.“
Sibomana Isaac, we avuga ko ubusanzwe iyo bashora amafaranga mubuhinzi barunguka ariko ngo ntibazi ikibazo cyateye abari bayobozi babo kunyereza imitungo yabo kandi ntibanasobanurirwe uko byagenze, bagasaba inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta guhagurukira iki kibazo abo bayobozi bakamenyekana aho bihishe bityo bagasubizwa imitungo yabo.

aragira ati” Ntabwo aribwo twari tugitangira gukora ubu buhinzi, twarahingaga tukeza ndetse umusaruro wamara kugurishwa tukabona inyungu, ariko mu minsi ishize twatunguwe no kubona banki ifatiriye imitungo yacu, abari abayobozi babibonye bahise batoroka kugeza nubu ntawuzi irengero ryabo.“
Nyuma y’iki kibazo bamwe muri bo bugarijwe n’ibabazo uruhuri

Umubare munini waba bahinzi bavuga ko bari barahisemo gukora ubuhinzi kinyamwuga maze bamwe bahita bareka indi mirimo yari ibatunze, ariko ngo ubu bafite ibibazo bitandukanye harimo kuba hari ababuze amafaranga yo kwishyurira abana babo amashuri, kubona igitunga imiryango yabo biragoye , ntabwo bafite ubwisungane mukwivuza, banki yafatiriye umusaruro wabo bejeje ndetse n’imodoka yabafashaga kugeza umusaruro ku isoko.

Ibi bibazo byatewe n’imiyoborere mibi

Umuyobozi w’umurenge wa Musaza, Pascal Rwabuhihi, yemeza ko ibi bibazo byatewe n’ubuyobozi bubi kuko batse inguzanyo muri banki, kandi bari bazi ko bagomba gutanga inyungu, ariko ibyo byose barabyirengagije kugeza ubwo imwe mu mitungo yabo itangiye gufatirwa bahita batoroka ubu ntawuzi aho baherereye.
Aragira ati” Bafashe inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 200 baragenda barayagabana, biyibagiza kujya bishyura inyungu mugihe bari bemeranije na banki, ubwo urumva ko abari abayobozi babigizemo uruhare kuko bahise banatoroka. Uwari perezida n’ushinzwe umutungo ntabwo tuzi aho baherereye.“
Gusa ngo icyo ubuyobozi burimo gukora ni ukugaruza amwe mu mafaranga yari yahawe bamwe muri abari banyamuryango nabo bari munzego zifata ibyemezo muri iyi koperative, bakaba bizeza ko imyaka n’iyera bazatangira kwishyura.
Gahunda yo kwibumbira hamwe muri za koperative yagiye ifasha bamwe mubaturage muguhindura imibereho yabo, bakiteza imbere ariko ahenshi hakunze kugaragara ibihombo biterwa na bamwe mubayobozi bizo koperative, bikagira ingaruka zikomeye ku banyamuryango.

Besabesa Etienne / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador