Kirehe:Abahinzi b’ibigori barinubira igiciro bagurirwaho umusaruro bejeje

Abahinzi b’ibigori bo m’umurenge wa mpanga bakorera muri koperative yitwa Covamis barinubira igiciro bari kugurirwaho umusaruro wabo bejeje, aho bavuga ko imbaraga batakaza mubuhinzi zidahwanye n’igiciro bagurirwaho uyu musaruro wabo .

Aba bahinzi bavuga ko bafashe inguzanyo mubigo by’imari bitandukanye kugira ngo bagure imbuto , ifumbire ndetse no kwishyura abakozi babafasha mubikorwa byabo by’ubuhinzi, bakaba bavuga ko bikomeje gutya bashobora no kureka gukorera ubuhinzi bwabo muri koperative dore ko nta nyungu babona cyangwa bakareka ubuhinzi bagashaka ikindi cyo gukora.

Aba bahinzi bagaragaza imbogamizi bafite zo kuba bagurirwa umusaruro wabo kugiciro gito aho bahabwa amafaranga 178 ku kilo umusaruro wagejejwe ikigali maze umuhinzi akagerwaho n’amafaranga 130 ku kilo kuko haba hakuwemo amafaranga y’ubwikorezi, umusoro, ndetse n’ibindi.
Nyirinkindi Jean Damascene, Umuyobozi w’iyi koperative avuga ko abahinzi bazahura n’igihombo gikomeye ngo kuburyo bashobora no kunanirwa kuzishyura umwenda wa Banki bafashe ariko ngo iki kibazo cyagejejwe kuri minisiteri y’ubuhinzi bakaba bategereje igisubizo .

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu we ntiyemeranya n’aba bahinzi aho avuga ko igiciro bagurirwaho gihagije kuko habonetse umusaruro mwishi muri aka karere ungana na toni ibihumbi 70, ahubwo agatunga agatoki bamwe mubahinzi badakoresha inyongeramusaruro, babona umusaruro udahagije bagahita bifuza kugurirwa kugiciro kiri hejuru.
Iyi koperative ihinga k’ubuso bungana na hegitare 600 , ikoresheje uburyo bwo kuhira imusozi bakaba barabifashijwemo na minisiteri y’ubuhinzi .

Besabesa Etienne / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador