Kuva mu kwezi kwa kalindwi kw’uyu mwaka wa 2017, uruganda Kigali Leather LTD rukorera mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ruratangira gushyira ku isoko ibikomoka ku mpu bikorewe mu Rwanda no ku mpu zatunganyirijwe mu Rwanda.

Kuva mu kwezi kwa kalindwi kw’uyu mwaka wa 2017, uruganda Kigali Leather LTD rukorera mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ruratangira gushyira ku isoko ibikomoka ku mpu bikorewe mu Rwanda no ku mpu zatunganyirijwe mu Rwanda.

Ubwo minisitiri w’inganda ubucuruzi n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba Francois KANIMBA hamwe na ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda Henry Rao ndetse n’abacuruzi b’impu batandukanye basuraga uru ruganda ruhereye mu murenge wa Ntarama ho mu karere ka Bugesera Wang Yuan, umuyobozi w’uru ruganda Kigali Leather LTD, rukora ibikomoka ku mpu yagaragaje ko uru ruganda rwabo rufite ikibazo cyo kubura impu zo gutunganya, nyamara ngo iziva mu Rwanda zoherezwa mu bihugu byo hanze ari nyinshi yagize ati” uru ruganda rwacu rufite ikibazo cyo kutabona ibikoresho by’ibanze birimo impu n’ibindi, impu zo kwifashisha mu bikoresho dukora ntabwo tubona izihagije nyamara izoherezwa mu mahanga ari nyinshi dukeneye by’ibura gukoresha toni zirenze icumi k’umunsi ariko ntituzibona”.

Kuri iki kibazo Minisitiri w’inganda ubucuruzi n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba Francois KANIMBA, yavuze ko bagiye gukorana n’abacuruzi b’impu bakajya bazigemura kuri uru ruganda, kandi ko nibiba ngombwa avuga ko bizaba itegeko,yagize ati”hirya no hino mugihugu hari abacuruzi b’impu bagenda bakusanya izi mpu ku mabagiro atandukanye tugomba gukorana naba bacuruzi kuburyo izi mpu zose zajya zigemurira uru ruganda aho kuzijyana I mahanga,ibi ndetse biri no mu rwego rwo guteza imbere iby’iwacu twatangije(made in Rwanda);ikindi ni biba ngomba tuzakoresha itegeko ariko uru ruganda ntirubure impu zo gukoresha”
Ku ruhande rwa bamwe mu bacuruzi b’impu bo mu Rwanda, bavuga ko biteguye gukorana n’uru ruganda na cyane ko babitangiye, kandi ko kubatangiye kugemurayo impu hari itandukaniro bamaze kubonamo bitandukanye n’uko mbere bazoherezaga hanze y’u Rwanda.

Umwe muri bo witwa Bisetsa Joel yagize ati” rwose ni inkuru ishimishije abacuruzi b’impu bumvise kuko babonye aho bazajya bagemura impu zabo na cyane ko byabagoraga kuzijyana hanze y’u Rwanda kenshi hari igihe twahuraga n’ibibazo aho twazigemuraga nko mu gihugu cy’ubushinwa,Kenya ndetse na Uganda ariko kuba tubonye aho tuzajya tuzigemura hafi ni igisubizo kubacuruzi b’impu”.
Uruganda Kigali Leather LTD rwatangiye mu mwaka wa 2014, rutangira rutunganya impu ariko zikoherezwa mu Bushinwa. Nyuma Leta y’u Rwanda irusaba ko byose rwajya rubikorera mu Rwanda, akaba ari nayo mpamvu rwatangiye gukora ibikomoka ku mpu birimo inkweto, imikandara, amasakoshi n’ibindi.
Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora inkweto 2000 ku munsi ariko bakaba rukaba rufite intego yo gukora izigera ku 5000 kugira ngo babashe guhaza isoko ryo mu Rwanda ndetse n’ibihugu bigize umuryango wa afurika y’uburasirazuba.

VUBI Joseph / Radio Izuba Bugesera Blanche

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador