Rayon Sports yahagurutse i Kanombe yerekeza i Juba yizeza abafana bayo insinzi

Ikipe ya Rayon Sports ihagurutse mukanya aho yerekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho igiye gukina umukino wa CAF confederation na Al Salam Wau yo muri icyo gihugu.

Delegation yahagurutse iyobowe na Gakwaya Olivier igizwe n’abakinnyi 18 ku myanya ikurikira:
Izamu: Ndayishimiye Eric (C), Mutuyimana Evariste
Myugariro: Manzi Thierry, Sibomana Abouba, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Munezero Fiston, Mugisha Francois, Nzayisenga Jean D’amour, Irambona Eric
Hagati: KAKULE MUGHENI Fabrice, Nova Bayama, Kwizera Pierre, Nshuti Dominique, Manishimwe Djabel
Abataha izamu : Moussa Camara, Nahimana Shassiri Lomami Frank
Hagiye kandi abigize staff technique igizwe na Djuma Massoud (Umutoza mukuru), Nshimiyimana Maurice (umutoza wungirije), Manirakiza Jean Claude (umutoza w’abazamu), Lomami Marcel (fitness coach), Mugemana Charles (muganga w’ikipe)
Kuri aba hiyongeraho umunyamakuru wajyanye n’ikipe ariwe Imfurayacu Jean Luc
Uyu mukino uteganyijwe kuzabera kuri Juba Stadium ukazaba ejo guhera 16.30
Bamwe mubayobozi ba Rayon sport barimo umunyabanga wayo Gakwaya Olivier berekeje i Juba

Bigenimana Didier / Radio izuba

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador