Ruhurura ibangamiye abaturage ba Kirehe

Abatuye mu rugabano rw’imirenge ya Kigina na Kirehe ho mukarere ka Kirehe, babangamiwe na Ruhurura yatewe n’amazi y’imvura aturuka muri mu mujyi wa Nyakarambi. Aho iyi ruhurura ya maze kuba ndende cyane ikaba itera impanuka za hato na hato ndetse ikaba yaratangiye no gusenya amazu ya bamwe mu baturage baturiye iyi ruhurura

Umuturage uturiye iyi ruhurura, ubwo twagera aho atuye ni hafi yinkengero z’iyi ruhurura ingana na metero hafi icumi zubujyakuzimu, avuga ko hashyize imyaka isaga itanu iyi ruhurura igaragaye muri aka gace. ariko ngo yaje kugenda yiyongera bitewe n’amazi y’imvura aturuka cyane cyane muri gare, mu isoko ndetse no mu mazu ari muri centre y’ubucuruzi ya nyakarambi.

Nyuma y’uko inzu ye isenywe n’umuvu w’amazi maze ibyumba bitatu by’inzu ye bigasenywe n’amazi y’imvura anyura muri iyo ruhurura, icyo gihe yahise amenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira arebe ko hari ubufasha yahabwa.
Usibye uyu muturage twaganiriye hari n’abandi batuye muri aka gace bavuga ko hadasiba ku mvikana impanuka za bamwe mu banyura ku kirararo cy’ibiti bine gihuza umurenge wa kigina ndetse na Kirehe yose niyo muri aka karere ahari iyi ruhurura, aho bafite impungenge z’uko abana babo bashobora kuzagwa muri iyi ruhurura bakaba bakomeraka cyangwa bakabura ubuzima.

Abaturage twaganiriye bakomeza basaba ubuyobozi bw’akarere ko iyi ruhurura ya kubakwa neza kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe, butangaza ko iki kibazo kizwi murwego rwo kugikemura hatangiye imirimo yo kubaka neza iyi ruhurura kuburyo itateza impanuka.

Iyi mirimo yo kubaka neza iyi ruhurura irimo gukorwa n’abaturage batuye mu mirenge ya kirehe ndetse na Kigina, bikaba biteganijwe ko mu kwezi kwa cumi uyu mwaka imirimo yo kubaka neza iyi ruhurura bazaba batunganyije ahari habangamiye cyane abaturage ariko ngo imirimo izakomeza kugeza mu mwaka utaha wa 2017.

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador