Uburasirazuba:Abahinzi barasabwa guhuriza hamwe umusaruro bagashakirwa amasoko birinda abamamyi

Abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa gukuhiriza hamwe umusaruro bejeje bakegera ubuyobozi bubegereye bagashakirwa amasoko kugiciro cyiza birinda abamamyi babashukisha amafaranga make maze bakotsa imyaka yabo.

Mubiganiro byahurije hamwe ubuyobozi bw’Intara y’Iburasiazuba, Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no guhunika no kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagaragaye ko hari ibibazo bikigaragara mu kugura uyu musaruro bigatuma abaturage bawugurisha ku giciro gito, dore ko hari aho bivugwa ko ikiro cy’ibigori muri Nyagatare ubu kigura amafaranga 80 mu gihe muri Bugesera hari aho kigurwa amafaranga Magana abiri(200Frw).

Intara y’Iburasirazuba igaragaragamo umusaruro mwinshi w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2015(Season A 2015) Guverineri Uwamariya Odette, agaragaza ko hagaragaye umusaruro uhagije bityo akaba ariyo mpamvu nk’ubuyobozi bagomba gushyiraho ingamba zirengera umuturage hakumirwa abamamyi.

Yagize ati ” Turifuza ko dushyiraho ingamba zihamye kuko umuturage igihe yakoresheje imbaraga ze, agashyiramo ifumbire, kugura imbuto yo guhinga n’ibindi, sibyiza gutakaza imyaka ye ku giciro gito kuko usanga ejo bagarura wa musaruro bakawumuhendaho .“Minisitiri Gerardine Mukeshimana, ushinzwe Ubuhinzi n’ubworozi, yagaragaje ingamba zashyizweho zigamije gutuma abaturage badahungabana ku bijyanye no kubona amasoko y’umusaruro w’imyaka yabo, aho ngo umusaruro uzajya uhurizwa hamwe ubuyobozi bukabashakira amasoko kandi kugiciro cyiza kuko Hari ikigo cyitwa East African commodity exchange, ikigo cyagiranye amasezerano na Leta y’Urwanda kikazajya kigurira umusaruro w’abaturage mu gihe isoko ryabaye ryiza bakishyura abaturage.

Minisitiri Mukeshimana akomeza atangaza ko Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kandi abikorera bafite ubushobozi bashobora kugirana amasezerano kugira ngo bagurire abaturage imyaka kandi ku giciro cyumvikanyweho ndetse hazaba hari n’ibindi bigo nka National Strategic reserve nabyo byiteguye kugura umusaruro w’abaturage.
Gusa ngo ikibazo cyabamamyi kibangamiye igi gahunga ya Leta yo gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu musaruro bejeje.
Abayobozi bw’uturere basabwe gushyiraho uburyo bwo gukusanya umusaruro wose kugirango aba bashoramari Leta yashatse bazajye babona uyu musaruro ku buryo buboroheye kandi bigafasha n’abaturage kubona amafaranga badahenzwe.

Besabesa Etienne / Izuba Radio

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador