Urubingo rwo muri Kirehe rwibasiwe n'indwara itaramenyekana

Mu karere ka Kirehe ho m’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa indwara itazwi yibasiye icyatsi cyitwa urubingo gikoreshwa cyane nk’ibiryo by’amatungo aho bamwe mubo twaganiriye batubwiye ko iki kibazo cyirimo kubangamira ubworozi bwabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buravuga ko iyi ndwara yamenyekanye kandi ihangyikishije cyane cyane aborozi ariko k’ubufatanye n’ikigo cy’igihgu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB ngo kigiye gushakirwa igisubizo.

Urubingo n’icyatsi gikunze gukoreshwa cyane n’aborozi mukugaburira amatungo yabo noneho byumwihariko ubu himakajwe cyane uburyo bwo kororera mubiraro usanga iki cyatsi aricyo gikoreshwa n’aborozi benshi. Iki cyatsi aborozi muri aka karere ka Kirehe ahenshi usanga baragihinze munknegero z’imirima gusa hari n’ababa baragihinze m’umurima wacyo wihariye. Gusa ariko nubwo aba bahinzi bitabira guhinga iki cyatsi cyibafasha mukorora amatungo yabo ubu baravuga ko bugarijwe n’indwara batazi irimo gutuma iki cyatsi cyuma bamwe mubo twaganiriye bakaba bavuga ko iki kibazo cyibabangamiye.

Aba baturage barifuza ko inzego zishinzwe ubuhinzi zahagurukira iyi ndwara inabateye impungenge by’umwihariko mugihe cy’impeshyi dore ko muri rusange gikunda kurangwa n’ibura ry’ibyatsi bw’inka zabo.
Nsengimana Janvier ukuriye ishami ry’ubuhinzi ubworozi n’umutungo kamere muri aka karere ka Kirehe avuga ko iyi ndwara yamenyekanye kandi koko ihangayikishije ariko k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB bakaba bari munzira yo kugishakira umuti.

Kugeza ubu ntibyakoroha kugaragaza ubuso buteyeho urubingo mukarere ka Kirehe kuko ahenshi rudahinze k’ubutaka buhuje gusa amakuru atangazwa n’uyu muyobozi mukarere ka Kirehe Nsengimana Janvier avuga ko urbingo rugize ¾ by’ubwatsi bigaburirwa amatungo akaba ahamya ko rucitse byatera ikibazo gikomeye mubworozi bigaca n’intege gahunda yo kurwanya isuri kuko runaza imbere mubyatsi biterwa kumirwanyasuri no kumaterasi.

Add new comment

Plain text

  • No HTML tags allowed.
  • Web page addresses and e-mail addresses turn into links automatically.
  • Lines and paragraphs break automatically.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador