Imikino

Abuba Sibomana yamaze gukurwa mu bakinnyi bazakina umukino wo kwishyura iyi kipe izahuramo na Wau Salam

Myugariro wa Rayon Sports ukina inyuma ku ruhande rw’i bumoso, Abuba Sibomana yamaze gukurwa mu bakinnyi bazakina umukino wo kwishyura iyi kipe izahuramo na Wau Salam, ndetse ariyongera kuri Rwatubyaye na Tidiane Kone bageze muri iyi kipe kuwa Mbere.
Rayon Sports ikaba ikomeje imyitozo, yitegura umukino wo kwishyura izakiramo iyi kipe yo muri Sudani y’Amajepfo, ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017.

Rayon Sports yahagurutse i Kanombe yerekeza i Juba yizeza abafana bayo insinzi

Ikipe ya Rayon Sports ihagurutse mukanya aho yerekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho igiye gukina umukino wa CAF confederation na Al Salam Wau yo muri icyo gihugu.

Imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier Legue irasubukurwa hakinwa umunsi wa 16- APR na Rayon zimenya igihe cy’ibirarane

Imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier League iratangira kuri uyu wa Gatanu, AS Kigali ihura na Sunrise ubwo bazaba bakina umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, kuri Stade ya Kigali.
Indi mikino y’umunsi wa 16 wa Azam Rwanda Premier League izakomeza mu mpera z’icymweru, ni ukuvuga kuwa Gatandatu no ku Cyumweru ku makipe yose, ukuyemo APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ndetse n’amakipe y’Amagaju FC na Police FC bari bafitanye iyi mikino.

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, itsinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga.
Ismaila Diarra yatsinze igitego cyahesheje Rayon Sports kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup mu mwaka utaha wa 2017, ndetse bahabwa na miliyoni 8 ziherekejwe n’igikombe.
APR FC yabaye iya kabiri itwara miliyoni 4 mu gihe AS Kigali yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Espoir FC 1-0 cya Sugira Ernest ku munota wa 85 w’umukino, yahawe miliyoni 1.5.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador