Imiyoborere myiza

Kayonza abanyeshuri bakoreshwa mu kumesa ngo babone uko barya ku ishuri

Mukarere ka Kayonza ho m’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’abanyeshuri bakoreshwa imirimo y’amaboko irimo kumesera abarimu no gukoropa amashuri kugirango bakunde bagaburirwe muri gahunda ya leta yo kugaburira abana kumashuri. Bamwe mubanyeshuri twaganiriye ni abo k’urwunge rw’amashuri rwa Gikaya m’umurenge wa Nyamirama aho bavuga ko iyi mirimo bayikoreshwa n’ubuyobozi bw’ishuri kuko baba babuze amafaranga yo gutanga.

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador