Ubuzima

Abagore baroba muri Kirehe bamaze kwigeza kuri byinshi

Mugihe umwuga wo kuroba utamenyerewe gukorwa n’abagore mu murenge wa mpanga akarere ka Kirehe hari abagore bakora uyu mwuga wo kuroba bakorera mukiyanga cyitwa Rwampanga giherereye muri uyu murenge wa Mpanga bavuga ko uyu mwuga wabateje imbere. Ibi kandi birashimangirwa n’abagabo babo bavuga ko iyo umugore yagiye mukiyaga akaroba ahuriza hamwe n’umugabo we mugutunga umuryango ibintu bo bavuga ko abagore babo bakoze ibishoboka byose banga kwicara ngo batungwe n’abagabo bagaheraho babibashimira.

Ruhurura ibangamiye abaturage ba Kirehe

Abatuye mu rugabano rw’imirenge ya Kigina na Kirehe ho mukarere ka Kirehe, babangamiwe na Ruhurura yatewe n’amazi y’imvura aturuka muri mu mujyi wa Nyakarambi. Aho iyi ruhurura ya maze kuba ndende cyane ikaba itera impanuka za hato na hato ndetse ikaba yaratangiye no gusenya amazu ya bamwe mu baturage baturiye iyi ruhurura

Bamwe mubaturage bivuriza kukigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mumurenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo barinubira serivise mbi

Bamwe mubaturage bivuriza kukigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mumurenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo barinubira serivise mbi bavuga ko bahabwa kuri iki kigo nderabuzima aho hari bamwe mubaturage batubwiye ko bamwe mubaganga baho bavura umuntu bibereye kuri telephone ibi bikaba byaranatumye hari umubyeyi uherutse kubyarira hanze kandi yageze kwamuganga. Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima cya Nyagihanga buvuga ko bagerageza kunoza service batanga gusa ngo nuwo bamenye ko atanga service mbi ubuyobozi buramukebura.

Kayonza:Yateye icyuma umugore we mugitsina amukeka kuba amuca inyuma

Umugabo witwa Bihoyiki Paulo wo mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Nkondo, mu murenge wa Rwinkwavu, arashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gutera icyuma umugore we mu myanya ndangagitsina amukeka ko amuca inyuma, ariko kubwamahirwe imana igakinga akaboko.

Kayonza: Abatuye Kabarondo ngo bibasiwe n’ubujura

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ntibuvuga rumwe na bamwe mubatuye uyu murenge bataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’abajura bamena amazu bakiba ibirimo ndetse n’amatungo arimo inka ziri mubiraro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo burahakana bwivuyinyuma iby’iki kibazo buvuga ko ubu bujura butarangwa muri kabarondo ngo kuko buri munsi bakora igenzura rihagije ryuko umurenge waramutse gusa abakurikiranira hafi ubujura buri kuvugwa muntara y’uburasirazuba bari kubuhuza n’ikibazo cy’inzara iri kuvuza ubuhuha mu turere tumwe tugize iyi ntara.

Pages

© 2014, Radio Izuba - Powered by Babone K. Salvador